APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0, izamuka ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda, aho iri ku mwanya wa 10 n'amanota atandatu. Irakurikira Etincelles ya cyenda n'amanota arindwi.


Hari mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda, kuri uyu wa gatandatu, tariki 31 Ukwakira 2026.

Iminota 15 ya mbere y'umukino, amakipe yombi yagendaga gake, ndetse nta n'uburyo bukomeye bwabyara igitego bwari bwigeze buremwa.


Ku munota wa 20, rutahizamu wa Etincelles FC, Amani Mario, yashyize umupira mu izamu ariko umusifuzi wungirije wa kabiri, Mbonigena Seraphin, avuga ko yaraririye.


Ku munota wa 30 w'umukino, Etincelles FC yagerageje uburyo, aho Amani Mario yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Hakizimana Adolphe arawufata.


Ku munota wa 45+3, APRC yokeje igitutu Etincelles FC, maze ku mupira wavuye kwa Dauda Yussif awuhereza Djibril Ouattara, na we awuhereza William Togui na we awushyira mu izamu. Igice cya mbere cy'umukino kirangira iri imbere n'igitego 1-0.


Ku munota wa 46, Etincelles FC yahushije igitego, aho Amani Mario yari atsinze igitego ariko Nshimiyimana Yunusu aratabara.


Ni nyuma y'amakosa yari akozwe n'umunyezamu wa APR FC, Hakizimana

 Adolphe wari usohotse mu izamu nabi ku munota wa 58, Etincelles FC yakoze impinduka yinjiza Nyamwasa Mumbere Bienfait asimbuye Ciza Hussein.


APR FC nayo yahise ikora impinduka ku munota wa 63, yinjiza mu kibuga Kiwanuka Hakim isohora Aman Michel.

Ku munota wa 68, APR FC yatsinze igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu washyize umupira mu izamu uvuye muri koruneri yari itewe na Dauda Yussif.


Ku munota wa 78, Kayumba Daniel wa Etincelles yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, rinyura hafi y'izamu gato.


Iminota 10 ya nyuma y'umukino yihariwe na APR FC ariko ntiyabasha kugira ikinyuranyo ikora ku bitego byari byatsinzwe mbere.


Iminota 90 yarangiye, umusifuzi wa kane yongeraho indi ine nayo itagize icyo ibyara.


APR FC izagaruka mu kibuga, tariki 03 Ugushyingo 2026 yakiriye Gasogi United. Mu gihe Etincelles FC yo izagaruka mu kibuga tariki 04 Ugushyingo 2026 yakiriye Kiyovu Sports.