Al Hilal SC yatsinze Gasogi United mu mukino w'umunsi wa karindwi wa BK Pro-League, yigira imbere ku rutonde rwa Shampiyona. 


Gasogi United ni yo yari yakiriye Al Hilal SC mukino w'umunsi wa karindwi BK Pro-League 2026-27 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026.


Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Al Hilal SC yari yatsinzwe na Marine FC mu mukino uheruka yatangiye ishaka igitego hakiri kare, ishyira igitutu gikomeye kuri Gasogi United. 


Ku munota wa 8, Adama Coulibari yagerageje ishoti ariko umunyeza wa Gasogi United, Souleman arawufata. 


Gasogi United yarimo irushwa cyane, kapiteni wayo Ngono Guy Herve yaje kugerageza ishoti ku munota wa 14, ari nayo mahirwe yabonye muri iki gice ariko umupira unyura hejuru y'izamu. 


Al Hilal SC yakomeje gukina ishaka igitego ariko nayo kubyaza umusaruro amahirwe yabonye bibanza kugorana aho nko ku munota wa Salah Eldin Adel yateye ishoti ariko umunyezamu ararifata.


Al Hilal SC iba yafunguye amazamu ku munota wa 34 ku mupira Mohamed Yousif Yagub yateye ariko umunyezamu awukoraho ukubita umutambiko w'izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa. 


Al Hilal SC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Adama Coulibali yavuyemo hinjiramo Ahmed Salem waje kuzengereza Gasogi United. 

Igice cya kabiri kigitangira, Ansumana Samura, yinjiranye ubwugarizi bwa Gasogi United ariko ateye mu izamu umupira umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. 


Thierry Byiringiro wa Gasogi United yagerageje ishoti ku munota wa 50 ariko umupira unyura hejuru yaryo. 


Al Hilal SC yarimo ishaka igitego, yaje kukibona ku munota wa 53 cyatsinzwe na Babe Diarra ku mupira wari uhinduwe na Abdelrazig Yagoub Omer Taha. 


Al Hilal SC yakomeje gushaka igitego cya kabiri, ariko ikomeza kugorwa n'ubwugarizi bwa Gasogi United. 


Gasogi United yaje kubona amahirwe ya mbere yagannye mu izamu ku munota wa 63 ku ishoti rya Abdu Nizeyimana ariko umunyezamu awukuramo. 


Gasogi United yakoze impinduka eshatu ku munota wa 66, Abdu Nizeyimana, Nshuti Kevin na Thierry Byiringiro bahaye umwanya Muzigamyi Leo, Niyonkuru Elissa na Didier Bizimana Mugieraneza.


Ansumana Samura yagerageje irindi shoti ku munota wa 67 ariko umunyezamu awukuramo. 


Al Hilal SC nayo yakoze impinduka ebyiri ku munota wa 69, Ivan Jordan Nana, Haman Mandjan binjiyemo Walieldin Daiyeen na Ansumana Samura bavamo.


Binyuze kuri Ahmed Salem wari wazonze Gasogi United, ku munota wa 72 yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu maze umunyezamu wa Gasogi United Souleman ntiyawufata ngo awukomeza maze Abdelrhman Yousif Yagub ahita atsinda igitego cya kabiri. 


Ku munota wa 81 Moctar Ahmed na Sunday Damilare binjiyemo havamo Abdelrazig Yagoub na Mohamed Yousif. 


Ni nako Gasogi United yakoze impinduka Micomyiza Ramadhan na Nzayisenga Djibril binjiyemo havamo Ngono Guy Herve na Kamanda Jean Willy.

Ku munota wa 90, Ahmed El Moctar aba yatsinze igitego cya gatatu ariko umunyezamu Souleman wa Gasogi United awukuramo. Umukino warangiye ari bibiri ku busa.


Mu mikino itatu ya Shampiyona imaze gukina, Al Hilal SC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 6 ku rutonde ruyobowe na Gorilla FC n'amanota 12.