Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026 kuri Stade ya Kamena mu karere ka Huye.


Ni umukino watangiye wihuta cyane ku ruhande rwa Al Merrikh SC binyuze mu bakinnyi bayo bari Bachir Bangoura na Mohamed Gbane, basatiriye izamu rya Amagaju kuburyo mu minota 10 ya mbere y'umukino Sebwato yari amaze gukuramo imipira ibiri yari kuvamo ibitego.


Al Merrikh SC n’ubundi yakomeje kurusha Amagaju FC n’ubwo abasore ba Nshimiyimana Canisius banyuzamo bagasatira ariko kwinjira muri ba myugariro ba Al Merrikh SC bikagorana, byabaga binyuze muri Iradukunda Daniel na Karihungu Nganizi.


Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere ni bwo Ayilala Samson yatangiye gukinirwa nabi na Aboubacar Bachir Bangoura byatumye havukamo imvururu mu mukino bituma Kayitare David atanga amakarita abiri y’umuhondo kuri aba bakinnyi bombi maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi angayije 0-0.

Mu gutangira igice cya kabiri, Amagaju FC yakoze impinduka havamo Ntwali Anselme hajyamo Solomon Gloire, kujyamo k’uyu mukinnyi byatumye Al Merrikh SC itangira gukina isubira inyuma kuko mu gice cya mbere Al Merrikh SC yari yaciye umurongo hagati mu kibuga ko abakinnyi ba Amagaju FC batagombaga kuwurenga.


Ku munota wa 70, Al Merrikh SC yongeye gukanguka, umunyezamu wa Amagaju FC Sebwato Nicholas yongera gukuramo imipira myinshi ya Al Merrikh SC yari kuvamo ibitego.


Bigeze ku munota wa 85, Lody Rodrigue, Dusabe Jean Claude ‘Nyakagezi’ yamuhaye umupira acenga ba myugariro ba Al Merrikh SC arekura ishoti rikomeye, umunyezamu Sanou awukuramo awushyira muri koruneri itigeze igira icyo itanga, uyu mupira niwo umunyezamu wa Al Merrikh Ladji Brahima Sanou yari akozeho mu minota 90 y'umukino.


Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Al Merrikh SC yabonye inota rya mbere muri BK Pro League nyuma yaho itigize ikina imikino ibiri ibanza kubera yari iri gukina imikino ya CAF Champions league aho yakomeje mu ijonjora rya kabiri, Amagaju FC imaze gukina imikino itatu aho yasaruyemo amanota ane.

Umunyezamu wa Amagaju FC, Nicolas Sebwato niwe watowe nk’umukinnyi mwiza ‘BK Pro League Man of the Match.


 Ku munsi wa kane wa BK Pro League, Amagaju FC izakira Mukura VS&L kuri Stade ya Kamena naho Al Merrikh SC izakira Etoile de l’Est kuri Kigali Pelé Stadium.