Igitego kimwe rukumbi cya Fenohasina Gilles winjiye mu kibuga asimbura, cyahesheje Al Merrikh SC intsinzi mu mukino wa Shampiyona w'ikirarane wayihuje na Police FC. 


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026, Police FC yari yakiriye Al Merrikh SC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa BK Pro League 2026-27 utarakiniwe igihe kuko Al Merrikh SC yari mu mikino Nyafurika.


Ni umukino watangiye wihuta aho ku munota kabiri Police FC iba yafunguye amazamu ku mupira Keffa Tangara yahinduye imbere y'izamu maze umunyezamu Mohamed Alnour awufashe umuca mu ntoki ariko unyura hanze gato y'izamu, havuyemo koruneri itagize icyo itanga. 


Muri iyi minota umukino warimo ukinirwa mu kibuga hagati, nta kipe irimo kurema uburyo bwavamo ibitego.


Ku munota wa 16, Ibrahima Traore yinjiranye ubwugarizi bwa Police FC ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo. 


Aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 18 ubwo Teya Tutu yacomekerwaga umupira mwiza ateye mu izamu David Chimezie araryama awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. 


Keffa Tangara wa Police FC ku munota wa 20 yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura yanze y'izamu. 


Al Merrikh SC yarimo ishaka igitego ku munota wa 27, Moussa Camara yafashe umupira, acenga abakinnyi batatu ba Police FC ariko ateye mu izamu, Rukundo Onesme arawufata.


Moussa Camara yaje guhusha ubundi buryo ku munota wa 30 ku mupira mwiza wari uhinduwe na Ndaraw Sarr ariko Camara agiye gushyira mu izamu ujya hejuru yaryo.


Ku munota wa 40, Enock Morrison yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa. 


Amakipe yombi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Police FC Moussa Limane yavuye mu kibuga hinjiramo Ndikumana Asman ni mu gihe Al Merrikh SC, Mohamed Shamele yahaye umwanya Fenohasina Gilles Razafimano.


Iminota 10 ya mbere y'igice cya kabiri, amakipe yakiniraga umupira mu kibuga hagati, ashaka uko yarema uburyo bw'ibitego.


Ku munota wa 56, Al Merrikh SC yakoze impinduka ebyiri Mohammed Teya na Chikumbutso Salima bavuyemo hinjiramo Mohamed Gbane na Rijaniana Nicolas.


Ku munota wa 58, Ndikumana Asman aba yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Gakwaya Leonard ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.


Al Merrikh SC yahise ikora izindi mpinduka, Muitaba Faisal havamo Ramadan Agab Shareif Feren.


Keffa Tangara ku munota wa 61 yongeye kubona amahirwe yo gutsindira Police FC nyuma yo guhabwa umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo.


Ku munota wa 64, Fenohasina Gilles yateye ishoti ariko umupira ukubita igiti cy'izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesme. 


Al Merrikh yakoze impinduka za nyuma ku muno wa 67, Ndaraw Sarr yahaye umwanya Daba Sogoba.


Ku munota wa 74, Police FC nayo yakoze impinduka ebyiri Iradukunda Simeon na Kwitonda Alain bahaye umwanya Manishimwe Djabel na Mutembe Paul. 


Al Merrikh SC yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 83 cyatsinzwe na Fenohasina Gilles Razafimano ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Enock Morrison. 


Police FC yabonye amahirwe yo kwishyura iki gitego ku munota wa gatatu w'inyongera mu minota itanu yari yongeweho, ni kuri kufura yari itewe na Manishimwe Djabel maze Ndikumana Asman ashyizeho umutwe, umupira unyura hanze gato y'izamu. Umukino warangiye ari kimwe ku busa.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:


Police FC: Rukundo Onesme, Ndizeye Samuel, Ndayishimiye Dieudonne, Nshimirimana Ismail, Iddrisu Shaibu, Tangara Keffa, Gakwaya Leonard, Chimezie David, Kwitonda Alain, Iradukunda Simeon na Moussa Limane.


Al Merrikh SC: Mohamed Alnour Adam, Mohamed Shamele, Musab Muhammed Makeen Khamees, Aly Sidick Kone, Muitaba Faisal, Ndaraw Sarr, Enock Morrison, Ibrahima Traore, Moussa Camara, Chikumbutso Salima na Mohammed Teya Abudegen Tutu.