Marine FC yo mu Karere ka Rubavu yari mu rugo yatsinze isuzuguye Al Hilal SC ibitego 3-0, iyobora BK Pro League.


Iminota 10 ya mbere umupira wakiniwe mu kibuga hagati, nta n'uburyo bwabyara igitego bwageragejwe ku mpande zombi.


Ku munota wa 15 Marine FC yatsinze igitego cya mbere cyitsinzwe na Rawa Mohamed wa Al Hilal SC, ku mupira watewe na Sibomana Sultan Bobo uvuye muri koruneri, Bishira Ratif awuteye umukoraho uruhukira mu izamu.


Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, ariko ku munota wa 27 Marine FC yabonye uburyo bwari bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego ariko Niyonkuru Hashim warebanaga n'izamu umupira awutera hejuru.


Ku munota wa 31 nabwo Marine FC yazamukanye umupira yihuta ariko Niyonkuru Hashim awutera mu biganza by'umunyezamu wa Al Hilal SC, Mustafa Mohamed.


Ku munota wa 38 Godwin Frimpong wa Al Hilal SC yagerageje ishoti riremereye ariko umupira unyura hejuru y'izamu.


Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y'inyongera itagize icyo ihindura, igice cya mbere cy'umukino kirangira Marine FC iyoboye n'igitego 1 - 0 Al Hilal SC.


Igice cya kabiri cy'umukino cyatangiranye impinduka aho Marine FC yinjije mu kibuga Nyarugabo Moise asimbuye Bizimana Yannick.

Ni mu gihe Al Hilal SC yinjije mu kibuga Kamaradini Mamadu na Ansumana Samura isohora mu kibuga Bema Souley Kane Sanogo na Amgad Esam Gibrai librahim.


Ku munora wa 65, Marine FC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Usabimana Olivier asimbuye Sindi Paul Jesus.


Ku munota wa 67, Rutayisire Amani wa Marine FC yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe uvuye muri koruneri usanga ahagaze neza awutereka mu rushundura.


Ku munota wa 69, Al Hilal SC yahise ikora impinduka yinjiza mu kibuga Adama Coulibali isohora Petrus Aprocius.


Ku munota wa 70, Marines yahise ikora impinduka yinjiza mu kibuga Mukire Confiance isohora Sibomana Sultan Bobo.


Ku munota wa 74, Nyarugabo Moise nabwo yahushije igitego arebana n'umunyezamu umupira awutera mu biganza bye.


Ku munota wa 82 nabwo Marine FC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Niyibizi Ramadhan isohora Niyonkuru Hashim.


Ku munota wa 90 Al Hilal SC yagerageje uburyo, ku ishoti riremereye ryatewe na Adama Coulibali, umupira unyura irugande rw'izamu.


Iminota 90 yarangiye Marine FC iri imbere n'ibitego 2-0. Umusifuzi wa kane yongeraho iminota itandatu y'inyongera.


Ku munota wa 93, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cy'agashinguracumu, ku mupira mwiza yahawe mu kibuga hagati ariruka asiga abakina bugarira ba Al Hilal SC awutera mu izamu biba 3-0.

Marine FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa BK Pro League, izagaruka mu kibuga, tariki 1 Ugushyingo 2026 yakira Rayon Spots kuriStade Umuganda.


Al Hilal SC yakinaga umukino wa kabiri iraye ku mwanya wa 16 n’amanota atatu, aho izagaruka mu kibuga ikina na Gasogi United tariki 31 Ukwakira 2026.