Rayon Sports yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego bitatu ku busa. 


Wari umukino w'ikirarane cy'umunsi wa gatanu wa BK Pro-League utarakiniwe igihe aho Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika yari yakiriye Musanze FC.


Ni umukino Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ishaka igitego hakiri kare ndetse igenda irema uburyo butandukanye aho ku munota wa gatanu Iradukunda Elie Tatou yagerageje Ishoti ariko rinyura hanze y'izamu. 


Aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 15 aho Charles Tchouplaou yateye ariko umupira nabwo ujya hanze y'izamu. 


Nsabimana Jean de Dieu, umunyezamu wa Musanze FC yakuyemo umupira w'umutwe ukomeye wa Mohamed Ouattara. 


Rayon Sports yarimo ishaka igitego muri iyi minota, yaje kukibona ku munota wa 21 cyatsinzwe na Junior Kameni Herman. 


Ni ku mupira muremure watewe na na Mohammed Ouattara maze Muhoza Daniel awukoraho ntiyawugumana usanga ubwugarizi bwa Musanze maze Rodrigue Tuyishime ananirwa kuwukuraho, Kameni ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.


Aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 26 ubwo Iradukunda Elie Tatou yahinduraga umupira imbere y'izamu ukagenda uriganamo ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akawufata.


Ku munota wa 38, Mokono Elie yagerageje ishoti ashaka igitego cya kabiri ariko umunyezamu awukuramo.


Musanze FC yakoraga amakosa menshi mu gice cya mbere nta mahirwe menshi yabonye kuko nk'ishoti rya Cedekla Kwihanga ku munota wa 28 ryagiye hanze ndetse na Rodrigue Tuyishime ku munota wa 37 rijya hanze. Amakipe yombi  kuruhuka ari kimwe ku busa.


Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Fabrice Nshimiyimana aha umwanya Ganijuru Elie. 


Nyuma yo gukinana neza kw'abakinnyi ba Rayon Sports, Muderi Akbar ku munota 46 yateye ishoti ariko rinyura hanze y'izamu. 


Issa Djiguiba yateye ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Ganijuru Elie ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awufata byoroshye. 

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri yaje kukibona ku munota wa 52 cyatsinzwe na na Iradukunda Elie Tatou ku mupira yahawe na Mokono Elie akinjirana ubwugarizi bwa Musanze agahita atera ishoti rikomeye umupira ukaruhukira mu rushundura. 


Ku munota wa 57, Musanze FC yakoze impinduka eshatu, Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihangana, François Bakari bavuyemo hinjiramo Thity Hakizimana, Omar Bizimungu na Frodouard Mugiraneza


Ku munota wa 64, Christivie Bioko yateye ishoti ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior awukuramo.


Rayon Sports yakoze impinduka ku munota wa 65 Issa Djiguiba na Muhoza Daniel bavuyemo hinjiramo Zuberi Hakizimana na Tambwe Ngongo Gloire. 


Zuberi Hakizimana wari winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 67 yagerageje ishoti ariko umunyezamu awukuramo.


Rayon Sports yarimo ishaka igitego cya gatatu yaje kukibona ku munota wa 68 cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira yazamukanye maze atera ishoti rikomeye. 


Ku munota wa 74, Ndayishimiye Edouard yateye ishoti ariko rigarurwa n'igiti cy'izamu rya Dande Junior. 


Christivie Bioko wa Musanze FC, ku munota wa 75 yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Dande Junior awukuramo. 


Ku munota wa 79, Elie Tatou wagize umukino mwiza yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu arikuramo.


Rayon Sports yongeye gukora impinduka ku munota wa 82, Ndayishimiye Didier na Nizeyimana Moubarak binjiye mu kibuga basimbura Iradukunda Elie Tatou na Kameni Junior. 


Musanze FC yakomeje gushaka igitego cy'impozamarira ariko umukino warangiye ari bitatu ku busa, wahise uba umukino wa mbere Rayon Sports itsinze muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo kunganya na Sunrise FC igatsindwa ha Gorilla FC. 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:


Rayon Sports: Dande Junior, Mohamed Ouattara, Charles Tchouplaou, Nshimiyimana Emmanuel, Nshimimana Fabrice, Muderi Akbar, Mokono Elie, Issa Djiguiba, Iradukunda Elie Tatou, Muhoza Daniel na Junior Kameni Herman.


Musanze FC: Nsabimana Jean de Dieu, Christian Muke, Tuyishime Rodrigue, Niyitanga Emmanuel, Yvan Marcel Dikoume Kouathe, Bakari François, Charles Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihanga, Leonidas Munyurangano, Allan Katerega, Christivie Bioko.