Al Hilal SC yo muri Sudani isanzwe ikina BK Pro League, yatomboye guhura na Pyramids FC yo mu Misiri, Horoya AC yo muri Guinea na MAS Fès yo muri Maroc mu Itsinda D rya CAF Champions League ya 2026/27.


Iyi tombola yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira, ku cyicaro cya CAF mu Misiri mu mujyi wa Cairo.


Itsinda D rizaba ari rimwe mu matsinda akomeye kandi azagorana muri iri rushanwa, cyane ko Pyramids FC ihora ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, nyuma yo kugitwara bwa mbere mu mateka yayo muri 2024/25.


Al-Hilal SC, yakatishije itike y’amatsinda nyuma yo gusezerera Sidama Bunna yo muri Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 4-0, na yo ifite intego zo kugera kure muri iri rushanwa, nyuma yo kugera muri ¼ cy’irangiza mu mwaka ushize w’imikino, aho yasezerewe na RS Berkane yo muri Maroc kuri Stade Amahoro.


Imikino y’amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo, aho amakipe azakina imikino itandatu mbere y’uko hamenyekana uzakomeza muri ¼ cy’irangiza muri Mutarama 2027.


Ku yandi makipe,  Zamalek SC yo mu Misiri yasezereye APR FC yo mu Rwanda iri mu Itsinda B, aho izahura na Young Africans yo muri Tanzania, MC Alger yo muri Algeria na Club Africain yo muri Tunisia.

Uko amatsinda ya CAF Champions League ya 2026/27 ateye:

Itsinda A

  • Espérance Sportive de Tunis (Tunisia)
  • Petro Atlético (Angola)
  • FC Nouadhibou (Mauritania)
  • Wiliete SC (Angola)

Itsinda B

  • Zamalek SC (Misiri)
  • Young Africans SC (Tanzania)
  • MC Alger (Algeria)
  • Club Africain (Tunisia)

Itsinda C

  • RS Berkane (Maroc)
  • Simba SC (Tanzania)
  • Orlando Pirates (Afurika y’Epfo)
  • Colombe Sportive (Cameroun)

Itsinda D

  • Pyramids FC (Misiri)
  • Al-Hilal SC (Sudani)
  • Horoya AC (Guinea)
  • MAS Fès (Maroc)