Al Merrikh SC yashakaga gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.
Wari umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, utangira ku isaha ya Saa 15:00.
Nk’uko byari byitezwe, Al Merrikh yatangiye yiharira umukino ndetse ishaka gutsinda igitego hakiri kare iciye mu basore banyura ku mpande.
Aboubacar Bachir Bangoura ukina aca mu mpande, yatangiye agora abakinnyi ba Rutsiro FC cyane byumwihariko Kwizera Bahati Emilien yanyuraga ku ruhande rwe.
Mu minota 30 ya mbere y’umukino, ikipe ya Rutsiro FC yari imaze kugaragaza ibimenyetso byo kugarira ndetse urebye uko umuzamu yaryamaga kenshi byagaragazaga ko n’inota rimwe baryemera.
Abasore bo mu bwigarizi bwa Rutsiro FC barimo Bizimana Kevin na Hitimana Jean Claude bari bahagaze neza ndetse biteguye gukora buri kimwe ku buryo batakinjizwa igitego.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe irebye mu izamu gusa Al Merrikh yari yakomeje gusatira cyane ndetse yatuye ku izamu rya Rutsiro FC.
Igice cya kabiri kimaze iminota itanu gitangiye, ikipe ya Rutsiro FC yakoze impinduka, nimero 23 Biramahire Gadi wari wagize ikibazo cy’imvune ava mu kibuga hinjira Ndizeye Gad ndetse wanakinnye neza.
Nk’uko igice cya mbere cyari cyarangiye n’ubundi igice cya kabiri cyatangiye Al Merrikh yihariye umukino cyane ariko inzira yi gupfumuriramo ngo ibone igitego ikomeza kwanga.
Ku munota wa 70, Al Merrikh SC yongeye kubona ubundi buryo bwiza bw’igitego ku mupira wari utewe na Daouda Ba umupira uca mu kwaha kw’izamu ujya hanze.
Umunyezamu wa Rutsiro FC yakomeje kuba ibamba ndetse n’ubwo yagendaga acumbagira ntibyamubujije kwihagararaho.
Darko Novic utoza ikipe ya Al Merrikh, yakoze impinduka ku munota wa 73, akuramo Idris Babajide Fatokun, hinjira nimero 25 Chikumbutso Salima nawe wari uje gutanga uruhare rwe mu gushaka igitego.
Al Merrikh yakomeje kugorwa n’ubwugarizi bwa Rutsiro FC ndetse bahitamo gutera imipira miremire ijya mu rubuga rwa Rutsiro FC nabyo ntibyatanga umusaruro.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa Ndetse umusifuzi wa kane Kayitare David yongeraho iminota 3 nayo rubura gica umukino urangira ari 0-0.
Al Merrikh yahise igira amanota 49 inganya na APR FC iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Rutsiro yafashe umwanya wa 17 n’amanota 21 inganya na As Muhanga ariko Rutsiro ikagira umwenda muke w’ibitego.