Kigali, Rwanda
UPDATES
APR FC 1-0 AS MUHANGA • LIVE • 23' ⚽ Kiwanuka Hakim | GORILLA FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC ifata umwanya wa kane | Al Merrikh SC yanganyije na Rutsiro FC mu mukino w’imbaraga | AS Kigali iri mu myanya mibi yananiwe gukura amanota kuri Mukura VS | Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United isatira Rayon Sports | Al Hilal SC yatsinze Amagaju FC ishimangira umwanya wa mbere | Al Hilal SC vs MARINE FC • Tomorrow 15:00   •   APR FC 1-0 AS MUHANGA • LIVE • 23' ⚽ Kiwanuka Hakim | GORILLA FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC ifata umwanya wa kane | Al Merrikh SC yanganyije na Rutsiro FC mu mukino w’imbaraga | AS Kigali iri mu myanya mibi yananiwe gukura amanota kuri Mukura VS | Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United isatira Rayon Sports | Al Hilal SC yatsinze Amagaju FC ishimangira umwanya wa mbere | Al Hilal SC vs MARINE FC • Tomorrow 15:00
Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC ifata umwanya wa kane

Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC ifata umwanya wa kane

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gicumbi FC 0-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w'umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League.


Uyu mukino watojwe n'umutoza mushya Dusengimana Sacha wungirije umutoza Mukuru Haringingo Francis utari wemererwa gutoza ikipe ya Rayon Sports.


Rayon Sportsyawakiriye yari yagaruye abarimo Rushema Chriss mu bwugarizi na Joachim Vigninou wongeye kugiriwa ikizere cyo kubanza mu kibuga, naho Gicumbi FC yakoze impinduka mu izamu , aho Matondo Mechack yari yasimbuye Ahishakiye Heritier usanzwe abanza mu izamu.


Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ahagana maze ku munota wa 19 umunyezamu wa Gicumbi FC akuramo yakuyemo umupira ukomeye wari utewe na Aziz Bassane. Ku munota wa 30 Gicumbi FC, yahushije uburyo bukomeye ku ishoti ryari ritewe na Lola kanda Moses ariko umunyezamu Kwizera Olivier umupira awushyira muri koroneri itatanze umusaruro. 


Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 , nyuma yo gukomeza guhusha uburyo bw'ibitego bwari bwabazwe. Mu gice cya kabiri ku munota wa 65 rutahizamu wa Gicumbi F C Lola Kanda Moise yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira mwiza yari ahawe na Ndikumana Arteta ariko ntiyabubyaza umusaruro.



Mu mpera z'umukino amakipe yombi yatangiye gukora impinduka aho ku ruhande rwa Rayon sports Joachim Vigninou yahaye umwanya Habimana Yves na Ndikumana Arteta wahaye umwanya Djuma Ntibazonkiza ku ruhande rwa Gicumbi FC.


Binyuze mu basatira izamu ba Rayon Sports yakomeje gusatira ariko umunyezamu wa Gicumbi FC akomeza kuyibera ibamba umukino urangira amakipe yombi agabanye inota rimwe, nyuma yo kunganya 0-0.


Kunganya uyu mukino, byatumye amakipe yombi azamuka ku rutonde rwa shampiyona aho Rayon sports yagiye ku mwanya wa kane n'amanota 43 ku rutonderw’agateganyo mu gihe Gicumbi FC yo yagize amanota 26 ku mwanya wa 12.

Kuri iki Cyumweru harakinwa imikino ibiri y'umunsi wa 26 aho Saa Cyenda zuzuye Gorilla FC irakira Musanze FC naho Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice z'umugoroba APR FC yakire AS Muhanga.

Related News