Gorilla FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.
Wari umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, aho ikipe ya Musanze FC yashakaga kwigaranzura Gorilla FC yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona.
Musanze FC yari yakaniye gutsinda uyu mukino, niyo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 33 ku gitego cya tsinzwe na Bioko Christive ku mupira mu remure yarahawe na Munyurangabo Leonidas.
Ibyishimo bya Musanze Fc nti byatinze kuko ku munota 44, ku mupira mwiza warutanzwe na Uwimana Frank awohereza mu rubuga rw’amahina rwa Musanze FC, Chancellor Ndong yahise yishura igitego ndetse amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri Gorilla FC yaje yakaniye cyane iza no kubona igitego cya kabiri cya tsinzwe na Khalifa Traore ku munota wa 66.
Iminota 90 yarangiye Gorilla FC ifite ibitego 2-1 cya Musanze FC ndetse yizeye gutsinda umukino. Musanze FC yaje kubona ikarita itukura mu minota y’inyongera yahawe Kamanzi Ashraf ndetse umukino urangira Gorilla FC yegukanye amanota 3.
Gorilla FC yahise ifata umwanya wa 11 n’amanota 29, aho irushwa amanota 7 na Musanze FC iri ku mwanya wa 9.