Kigali, Rwanda
UPDATES
POLICE FC 0-1 BUGESERA FC • LIVE • 4' ⚽ Naantuam John Clement | Etincelles FC yatsindiye APR FC kuri Stade Umuganda | Gasogi United yitwaye neza imbere ya Gorilla FC | As Kigali yatsinze Marine FC biyivana habi | Rwanda Premier League yatangaje ikirango cyayo gishya | Gorilla FC yatsinze Musanze FC yicuma mu manota   •   POLICE FC 0-1 BUGESERA FC • LIVE • 4' ⚽ Naantuam John Clement | Etincelles FC yatsindiye APR FC kuri Stade Umuganda | Gasogi United yitwaye neza imbere ya Gorilla FC | As Kigali yatsinze Marine FC biyivana habi | Rwanda Premier League yatangaje ikirango cyayo gishya | Gorilla FC yatsinze Musanze FC yicuma mu manota
As Kigali yatsinze Marine FC biyivana habi

As Kigali yatsinze Marine FC biyivana habi

Ikipe ya As Kigali yabonye amanota atatu kuri Marine FC biyivana mu zihatanira kumanuka mu cyiciro cya kabiri.


Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, tariki 17 Mata 2026, kuri Stade Umuganda.


Uyu mu kino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z'Igicamunsi, watangiranye ishyaka ku mpande zombi amakipe asatirana.


Kubera ishyaka ryari ku mpande zombi, ku munota wa 7 w'umukino Marine FC yabonye ikarita y'umuhondo, ku ikosa ryari rikorewe Adama Bagayogo ukina asatira izamu wa As Kigali. 


Ku munota wa 12 Marine FC yabonye uburyo bwashoboraga kubyara igitego bwari bukozwe na Ishimwe Kevin ukina hagati asatira ariko umupira ufatwa n'umuzamu bimworoheye.

Ku munota wa 18 Marine FC nabwo yongeye guhusha igitego ku buryo Menayame Ndombe yari akoze ariko umupira ntiwajya mu rushundura.


Ishyaka ryinshi ryarakomeje ku mpande zombi ubona ko Marine FC yihariye umukino ariko ku munota wa 30 haguye imvura nyinshi gusa umupira urakomeza.


Ku munota wa 42, Marine FC nabwo yagerageje uburyo bwashoboraga kubyara igitego ariko umuzamu wa As Kigali ababera ibamba, kugeza igice cya mbere kirangiye.


Mu gice cya kabiri kigimaze iminota 15 gitangiye, Marine FC yakoze impinduka aho Nkundimana Fabio yasimbuye Nyarugabo Moise.


Ku munota wa 54 myugariro wa Marine FC Bishira Latif yakoze ikosa ahabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri asohoka mu kibuga.


Ku munota wa 55, As Kigali yahannye ikosa umupira bawohereza kwa Kalisa Rashid wari inyuma y'urubiga rw'amahina umupira awutereka mu izamu, amakipe yose agakomeza gukinira mu kibuga hagati.


Marine FC yari yabonye ikarita itukura yakomeje gukina neza, no kwiharira umupira hagati mu kibuga ariko ntiyabasha kwishyira igitego yari yatsinzwe.


Umusifuzi wa kane Bigabo Frank yongereyeho iminota ine yinyongera ariko nyiyagira icyo ihindura, ku gitego kimwe cyari cyabonetse mu minota 90 y'umukino.

Marine FC yakinaga umukino wa 27, yafashe umwanya wa cyanda n'amanota 37, izakurikizaho kwakirwa na Police FC kuwa 25 Mata 2026.


As Kigali nayo yakinaga umukino wa 27 yahise ijya ku mwanya wa 14 n'amanota 28, biyivana mu makipe ahatanira ku manuka mu cyiciro cya kabiri, izakurikizaho kwakira Gasogi United kuwa 24 Mata 2026.

Related News