Kigali, Rwanda
Updates
Al Merrikh SC vs ETOILE DE L'EST • Today 15:00 | Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa gatanu | Marine FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa BK Pro League | Tuyishimire Jonas yafashije Sunrise FC kunganya na Al Merrikh SC | Muhoza Daniel yafashije Rayon Sports kunganya na Al Hilal SC | Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC yujuje imikino ine nta ntsinzi Al Merrikh SC vs ETOILE DE L'EST • Today 15:00 | Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa gatanu | Marine FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa BK Pro League | Tuyishimire Jonas yafashije Sunrise FC kunganya na Al Merrikh SC | Muhoza Daniel yafashije Rayon Sports kunganya na Al Hilal SC | Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC yujuje imikino ine nta ntsinzi
News 2 min read

Tuyishimire Jonas yafashije Sunrise FC kunganya na Al Merrikh SC

Rwanda Premier League 5:46 PM Updated

Sunrise FC yanganyije na Al Merrikh SC igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa munani wa BK Pro League wabereye kuri Stade y'Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa Kane tariki 5 ugushyingo 2026.

Ni umukino watangiye ikipe ya Al Merrikh SC yotsa igitutu Sunrise FC ishaka igitego hakiri kare ariko gutera mu izamu bikanga.

Ku munota wa mbere, Sunrise FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko Nzasabimana Cyuzuzo Emmanuel ateye umupira usanga umunyezamu wa Al Merrikh SC, Mohamed Alnour Adam ahagaze neza awukuramo.

Al Merrikh SC nayo ku munota wa 23 yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego binyuze ku mukinnyi wayo Moussa Moise Camara ateye umupira usanga Umunyezamu wa Sunrise FC, Rukundo Samuel ahagaze neza awukuramo.

Al Merrikh SC byayisabye umunota wa 37 kugira ngo ibone, ibifashijwemo na Mohamed Gbane ku mupira waruhinduwe na Moussa Moise Camara.

Mu minota 40 Sunrise FC nayo inyuze ku ruhande rw'iburyo rwa Al Merrikh SC rwariho myugariro Obino Chisala ariko umunyezamu wa Al Merrikh SC, Mohamed Alnour Adam akomeza kubyitwaramo neza.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Al Merrikh SC yatsinze Sunrise FC igitego 1-1.

Ikipe ya Al Merrikh SC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka ku munota wa 46 aho yakuyemo Nantenaina Mike Razafimahatana asimburwa na Mohamed Alrashed Mohamed,

ari na ko ikipe ya Sunrise FC nayo ikuramo Moses Nyamurangwa y'injiza Shabani Musa Nausha ariko izo mpinduka ntacyo zatanze ku mpande zombi.

Ku munota wa 57, Daniel Ikp Kalu wa Sunrise FC winjiye mu kibuga asimbuye Nzasabimana Cyuzuzo Emmanuel wahushije igitego cyari cyabazwe ariko umunyezamu Mohamed Alnour Adam akuramo uwo mupira.

Sunrise FC yakomeje kwiharira umupira cyane ari nako igerageza uburyo bwinshi bwo gushaka igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu Mohamed Alnour Adam akomeza kuyibera ibamba.

Ikipe ya Al merrikh SC nayo yacishagamo igasatira doreko ku munota wa 73 Musab Mohamed Makeen yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko ateye umupira uca hejuru y'izamu.

Ku munota wa 81 Tuyishimire Jonas yaje kuzamukana umupira ku ruhande rw'ibumoso aho yari awambuye Mohamed Gbane bityo yubura amaso abona ko umunyezamu wa Al Merrikh SC Mohamed Alnour Adam ahagaze nabi awuteye umupira ujya m izamu bityo igitego cya mbere cyo kwishyura kiba kirinjiye.

Mu minota ya nyuma y'umukino ikipe ya Sunrise fc yakomeje kwiharira umupira ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Byatumye Sunrise FC ifata umwanya wa munani n'amanota icyenda naho ya Al Merrikh SC yagumye ku mwanya wa 17 n'amanota atandatu.

Umukino urangiye, umukinnyi wa Al Merrikh SC Mohamed Alrashed Mohamed yaje kubona ikarita itukura ku bwo gutuka umusifuzi.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.